AHABANZAUDUSHYA

Umupadiri yakoze ubukwe mu ibanga

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umupadiri wakoze ubukwe rwihishwa, kuri ubu akaba yamaze guhagarikwa na Kiliziya Gatolika yo muri iki gihugu.

Amakuru avuga ko Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Warri, muri Leta ya Delta mu gihugu cya Nigeria, yagaritse Rev. Fr. Daniel Okanatotor Oghenerukuvwe ku mirimo y’ubusaserdoti nyuma y’uko akoze ubukwe rwihishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Warri, Nyiricyubahiro Anthony Ovayero Ewherido hamwe n’Umunyamabanga wa Diyosezi, Padiri Clement Abobo, ku tariki ya 16 Mutarama 2025, Diyosezi yatangaje ko Padiri Oghenerukuvwe yakoze ubukwe na Dora Chichah ku wa 29 Ukuboza 2024, mu rusengero rwa Streams of Joy ruherereye i Dallas muri Amerika.

Aya mashusho y’ubu bukwe yashyizwe hanze n’umuvandimwe w’umugeni ni yo yatumye Diyosezi igira icyo ikora.

Iri tangazo rigira riti:” Itangazo rivuga ku gikorwa yakoze, Padiri Daniel Okanatotor Oghenerukuvwe ahanishijwe guhagarikwa ku mirimo y’ubusaserdoti nk’uko biteganywa na Kanoni ya 13941. Njyewe Musenyeri Anthony Ovayero Ewherido, ndemeza ko ahagaritswe ku buryo bweruye mu bikorwa byose by’ubusaserdoti”.

Amakuru ahari avuga kandi ko Diyosezi yanavuze ko Padiri Oghenerukuvwe yari yasabye ku wa 30 Ugushyingo 2024, kurekurwa ku nshingano zose zerekeranye n’ubusaseredoti ariko ntiyatanga inyandiko zikenewe ngo hatangizwe icyo gikorwa ahubwo yihutira gukora ubukwe.

Kubera iyo mpamvu yaciwe ku murimo yose wo kwiyitirira kuba Padiri wa Diyosezi ya Warri mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ingaruka zose ziteganywa n’amategeko ziratangira gukurizwa ako kanya nk’uko itangazo ribivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *