AHABANZAIMIBEREHO MYIZA

Umuryango w’abantu bane barwaye indwara zidakira uratabaza

Esdras Mageza, umugabo w’imyaka 44 y’amavuko ushinzwe kwita ku muryango w’abantu bane barimo umugore n’abana batatu, batuye mu Kagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba aratabaza.

Esdras Mageza, umugabo w’imyaka 44 y’amavuko ushinzwe kwita ku muryango w’abantu bane barimo umugore n’abana batatu, batuye mu Kagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba aratabaza.

Ni uburwayi avuga ko muri icyo gihe cyose babumaranye, bubasaba kujya kwa muganga nibura rimwe mu kwezi, bakagira imiti bafata, ku buryo we n’abana be, bibasaba ubushobozi bw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250, kandi nta kazi afite akora gashobora kugira amafaranga kamwinjiriza.

Ati “Byangizeho ingaruka cyane ku buryo hari n’igihe duhura n’ikibazo cyo kuburara cyangwa kubwirirwa, nk’ubu ejo bundi nagiye kwa muganga ndi umwe abana ndabasiga kubera kubura ubushobozi bwo kubatwara. Byanteje ubukene bukabije abana ntibaborera imiti ku gihe, ibaze kuvuza umuryango w’abantu bane kandi ntabwo twivuriza mu bitaro bimwe, kandi dukenera imiti ihoraho ya buri munsi, ariko ntabwo tuyiheruka nayo kubera kubura ubushobozi.”

Arongera ati “Nagurishije amatungo yose, ari ihene n’ibindi byose nari mfite mu rugo byose narabigurishije nsigarira aho ngaho, byangizeho ingaruka ikomeye ku buryo n’imibereho yo murugo atari myiza.”

Uyu mubyeyi avuga ko amaze kunanirwa kubera ko nta hantu afite akura ubushobozi, akaba asaba umugiraneza wese wifuza kumufasha cyangwa kubasura akareba uko bameze kubikora.

Mageza avuga ko aba yumva ko aramutse abonye ubufasha akanitwabwaho uko bishoboka, nibura abana be bashobora gukira, kuko akeka kuba yarabwiwe ko abana be barwaye indwara idashobora gukira ari uko babonye adafite ubushobozi bwo kuba yakwigondera ibyo ashobora gusabwa kubakorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *