Umusifuzi Michael Olivier yatatswe
Umusifuzi Michael Oliver yatatswe n’abafana bikekwa ko ari aba Arsenal binyuze ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusifurira iyi kipe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Umuryango w’abasifuzi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza (PGMOL) watangaje ko Polisi yatangiye iperereza ku bikorwa byo guhohotera no gutera ubwoba byakorewe umusifuzi Michael Oliver n’umuryango we nyuma y’umukino wahuje Wolverhampton na Arsenal.
Uyu mukino wabereye kuri Molineux ku wa Gatandatu, warangiye Arsenal itsinze igitego 1-0 gusa amakipe yombi yasoje umukino afite abakinnyi 10 nyuma y’uko umwe muri buri kipe ahawe ikarita itukura.
PGMOL, umuryango ushinzwe abasifuzi mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, kuri iki Cyumweru watangaje ko “wababajwe cyane n’ibitutsi n’ibitero byakorewe” Michael Oliver nyuma y’uwo mukino.
Itangazo ryawo rigira riti: “Nta musifuzi ukwiriye kwibasirwa n’ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’ihohoterwa, cyane cyane ibitero bibi byibasiye Michael n’umuryango we mu masaha 24 ashize.”
PGMOL yongeyeho ko Polisi yabimenyeshejwe kandi iperereza ryatangiye. “Turimo gufasha Michael n’abandi bababajwe n’ibi bikorwa, kandi twiyemeje guhangana n’imyitwarire nk’iyi idakwiye.”
Uyu muryango kandi watangaje ko “atari ubwa mbere abasifuzi bahura n’ibibazo by’iterabwoba mu minsi ishize.”
Mu mukino wahuje Wolves na Arsenal, icyemezo cyateje impaka cyane cyari ikarita itukura yahawe Myles Lewis-Skelly, myugariro wa Arsenal, kubera ikosa yakoze hafi y’urubuga rw’amahina rwa Wolves. Iki cyemezo cyemejwe na VAR nyuma yo kongera gusuzuma.
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko “yarakaye cyane” kubera icyo cyemezo.