AHABANZAUMUTEKANO

Umusirikare wa Congo yinjiye mu Rwanda akora amahano

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025, umusirikare wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa umuturage aramwica nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Umuseke.

Ibi byabereye mu Murenge wa Rubavu, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, ubwo abasirikare ba Congo bari basumbirijwe n’ibitero bya M23.

Umunyamakuru Mukwaya Olivier yagize ati “ Hari uwinjiye ku butaka bw’u Rwanda, abaturage babirukankaho, barangije barasa umuturage umwe. Yitabye Imana n’umurambo we wamaze kugezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.”

Icyakora kugeza n’ubu nta rwego na rumwe ruremeza iby’uyu musirikare winjiye ku butaka bw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *