Uwareze The Ben yakurikijeho na Phil Peter
Nyuma y’uko ukoresha amazina ya Edman Ishimwe kuri X areze The Ben ku bwo kwica amategeko y’umuhanda, kuri ubu yerekeje no kuri Phil Peter.
Mu butumwa uyu musore yanyujije kuri X, yasabye inzego zose zibishinzwe ko bakurikirana Phil Peter kubera indirimbo ‘Tunywe’ aherutse gushyira hanze amashusho yayo, ikaba iri no kuri EP ye nshya yitwa ‘Filpiano’.
Yavuze ko iyi ndirimbo iteje inkeke muri rubanda, ndetse ko irwanya gahunda ya Leta ya ‘Tunyweless’, asaba ko yahagarikwa gukinwa ku bitangazamakuru byose byo mu Rwanda ndetse bishobotse Phil Peter akaba yaganirizwa by’umwihariko.
Icyakora Phil Peter we avuga ko iyi ndirimbo itarwanya gahunda ya Leta ya ‘Tunyweless’, kuko ahamya ko iyo indirimbo igiye kurangira asaba abantu kunywa izo bashoboye. Avuga ko kandi muri iyi ndirimbo ambwira abantu ko badakwiye kurenza inzoga enye, bityo yumva ko ntaho ibangamira gahunda ya Leta.
Kugeza ubu nta rwego na rumwe ruragira icyo rumusubiza kuri iki kifuzo yatanze. Gusa iyo urebye mu bitekerezo abantu batanga, usanga bamwe batamugaya bavuga ko atangiye kurengera.
Uyu Edman yatangiye kumenyekana mu minsi yashize ubwo yagaragaza amashusho ya The Ben atwaye imodoka nta mukandara yambaye, biza kurangira ahamagajwe arabihanirwa.