AHABANZAIMYIDAGADURO

Wema Sepetu ntashobora kubyara

Wema Sepetu yahishuye uburibwe akomeje kunyuramo bwo kubaho nta mwana agira ndetse icyizere cyo kumugira kikaba gikomeje kuyoyoka bitewe n’uko imyaka ikomeje kumusiga.

Wema Sepetu yatangaje ko yatangiye urugendo rwo kwiyakira ko atazigera abyara umwana, gusa agahamya ko buri kimwe cyose kibaho Imana ikizi.

Uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko, yavuze ko ubu atagishyira imbaraga nyinshi mu gushaka umwana bitewe n’uko amaze imyaka myinshi abigerageza ariko bikanga, n’inda ebyiri yagerageje gusama zikaba zose zaravuyemo.

Mu kiganiro yagiranye na ‘Global Tv Online’, yavuze ko nubwo yahagaritse gukomeza gushakisha umwana, ariko ari ibintu bimushengura cyane kumva ko atazigera agira umwana we.

Yavuze ko kandi umugabo bashobora kubana ari uwumva ashobora kumukunda uko ari, akakira ko batazigera babyara.

Ati “Umugabo wange agomba kumva ikibazo cyange. Ntabwo ushobora kuvuga ko ukunda umuntu hanyuma ntiwihanganire inenge ze. Namaze kwiyakira kuko nagerageje igihe kirekire ariko Imana yabyanzuye ukundi. Ntabwo ushobora kurwanya igeno ry’Imana.”

Wema Sepetu yakundanye na Diamond Platinumz yibwira ko azamukuraho umwana, ariko birangira bidakunze. Muri 2020 nibwo kandi yahishuye ko uwahoze ari umugabo we, Steven Kanumba yamutereranye amubwira ko atazigera abyara nyuma y’uko yari amaze gukuramo inda ebyiri.

Kuri ubu Sepetu ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi ‘Whozu’, ariko we usanzwe afite umwana ku wundi mugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *