AHABANZAIMYIDAGADURO

Zari yashyize hanze ukuri kose ku mubano uvugwa hagati ye na Diamond

Umuherwekazi Zari Hassan yashyize umucyo ku mubano we na Diamond Platinumz wongeye kwibazwaho na benshi, nyuma y’uko Diamond avuze ko abishatse yakongera akisubiza Zari, Shakib Lutaaya agasigara amara masa.

Zari Hassan yatangaje ko uretse kuba bafatanyije kurera abana babyaranye, kuri ubu basigaye ari inshuti magara ndetse kurusha na mbere bagikundana.

Yavuze ko ubu bucuti bwabo butuma abantu batabashira amakenga aho usanga bavuga ko baba bagikundana mu ibanga bikabagora kwemera ko hahuzwa n’inshingano za kibyeyi, gusa we ahamya ko nta kindi kibyihishe inyuma.

Ati “Ni ibintu bigora cyane abantu kubyizera, ariko nta kintu kiri kuba hagati yange n’umuhanzi Diamond.”

Yavuze ko ibyahise byarangiye, kuri ubu bakaba bameranye neza cyane nta kibazo na kimwe bafitanye.

Yahishuye ko kandi Diamond ari umubyeyi uzi kwita ku bana be, kuko buri kimwe cyose abana bakeneye arakibaha kandi ku gihe, akavuga ko nawe ari ibintu abona bikamushimisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *